25/11/2022, mu kiganiro na Min Dr Damascene, Umuryango Mizero Care Organization uhagarariwe n’Umuyobozi wawo Irene MIZERO wasinyanye amasezerano y’ubufatanye na MINUBUMWE yari ihagarariwe na PS Munezero Claris, mu bikorwa by’isanamitima n’ibiteza imbere abaturage muri Karere ka Gasabo , Kamonyi na Gicumbi.
Ku wa Gatanu tariki ya 25/11/2022, MINUBUMWE yagiranye ikiganiro n’imiryango nyarwanda itari iya Leta n’ishingiye ku myemerere, hagamijwe kunoza imikoranire mu bikorwa by’isanamitima, ubumwe n’ubudaheranwa no kubigeza ku mubare munini w’Abanya-hirya no hino mu gihugu.
Min
DrDamascene yabasabye ko bagira uruhare rugaragara mu kunganira Uturere mu gushyiraho urwego rufasha mu isanamitima, ubumwe n’ubudaheranwa kuri buri Kagari; Kunganira Uturere mu kubarura, guhuza no gukurikirana ibikorwa byose bifasha mu isanamitima, ubumwe n’ubudaheranwa;
Kumvikanisha uburemere bw’ikibazo cy’ibikomere, ingaruka ku muryango no guhuza imbaraga muri gahunda zafasha mu gukemura iki kibazo; Kongerera ubumenyi no gukoresha abantu bose bahuguwe mu bihe bitandukanye mu bijyanye n’isanamitima no kubakoresha;
Kubaka mu Turere urwego rushinzwe kwita ku bibazo by’ibikomere,ubumwe n’ubudaheranwa rugizwe n’ababihuguriwe n’abakuriye za initiatives zikora ibikorwa by’isanamitima muri ako Kagari; Gufasha abafite ibibazo byihariye by’ihungabana no kubahuza n’ibigo nderabuzima;
no kungurana ibitekerezo n’Uturere na MINUBUMWE ku bindi bikorwa babona bikwiye kwitabwaho mu gukomeza kubaka ubudaheranwa mu muryango nyarwanda.