GICUMBI: MU MURENGE WA RWAMIKO HATANGIJWE AMATSINDA Y’ISANAMITIMA

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 10 Nzeri, 2024 mu Kagari ka NYAGAHINGA Umurenge wa RWAMIKO, binyuze mu Nteko y’abaturage yahurije hamwe utugari tubiri ari two KIGABIRO na NYAGAHINGA, hatangirijwe ku mugaragaro gahunda y’amatsinda 10 mashya y’Ubumwe n’Ubudaheranwa ayoborwa n’Abajyanama b’Isanamitima 25, agiye gukorera mu kagali ka Nyagahinga muri uyu murenge wa Rwamiko.

ABAJYANAMA B’ISANAMITIMA BAZASHYIRA GAHUNDA Y’ISANAMITIMA KU BUFATANYE BWA MIZERO CARE ORGANISATION

Iki gikorwa cyo gutangiza iyi gahunda, cyayobowe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Madamu UWERA Parfaite wari hamwe na bwana MIZERO Iréné Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango Nyarwanda witwa MIZERO CARE ORGANIZATION uzagira uruhare muri iyi gahunda, Umuyobozi wa Polisi mu Karere, ndetse n’abaturage b’utu Tugari twombi.

Mu kiganiro cya Ndi Umunyarwanda cyatanzwe n’Umurinzi w’Igihango ku rwego rw’umurenge wa Muko bwana MUNYAMPENDA Théogene yagarutse ku isano muzi ihuza Abanyarwanda, uruhare rw’ubukoroni n’ubuyobozi bubi ndetse n’amacakubiri byose byatugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Yasabye abitabiriye kwemera kunywa umuti wa Ndi Umunyarwanda nk’icyomoro n’igihango cy’indangagaciro z’umuco nyarwanda cyane ko na we kugirira neza abagize uruhare kugira ngo arokoke n’Abanyarwanda muri rusange yabikoze atazi ko azabishimirwa nk’Umurinzi w’Igihango, ngo ahubwo yabikoze abibwirijwe n’umutimanama we kandi ngo nta yindi nyungu yari agamije ku ruhande.

Bwana MUNYAMPENDA Théogene, Umurinzi w’Igihango mu Murenge wa MUKO atanga ikiganiro cya NDI UMUMNYARWANDA

Perezida w’Umuryango Mizero Care Organization bwana DUSABEMUNGU Patrick nawe wari witabiriye iki gikorwa, yasobanuye impamvu y’ubu bukangurambaga, avuga ko bugamije isanamitima, isanamibanire n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda. Yagize, ati: ni ubukangurambaga bufite insanganyamatsiko yo ‘kwigisha abantu kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe, gukumira ibyabuhungabanya no gushyiraho amatsinda y’Ubumwe n’Ubudaheranwa“.

Perezida w’Umuryango MIZERO CARE ORGANIZATION bwana DUSABEMUNGU Patrick asobanura icyo iyi gahunda igamije

Hari kandi n’impuguke zaturutse muri uyu Muryango wa MIZERO CARE ORGANIZATION, ARCT Ruhuka, Ikigo cyita ku ndwara zo mu mutwe cya (CARAES) Ndera n’ Ikigo Nderabuzima cya Rwesero, aho nazo zatanze inama ku kwita ku buzima bwo mu mutwe, gukira ibikomere bifite inkomoko kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, guhagarika uruhererekane rw’ibikomere mu rubyiruko, imikorere n’umumaro by’amatsinda y’Ubumwe n’Ubudaheranwa. Nyuma y’ibi biganiro byose, abitabiriye iyi nteko nabo bagaragaje imbamutima zabo ku ndwara zo mu mutwe zirimo agahinda gakabije, ihungabana n’indwara y’igicuri ifata ubwonko bahabwa inyunganizi n’aba bayobozi n’impuguke aho zari zikenewe. 

Abaturage bari bitabiriye iyi Nteko ari benshi cyane kandi bafite amatsiko yo gusobanukirwa neza iyi gahunda

Mu butumwa bw’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Gicumbi Madamu UWERA Parfaite, yatangiye ashimira abaturage bitabiriye iyi nteko ndetse n’uruhare rugaragara bagize muri iki gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaragaro gahunda y’isanamitima, avuga ko ari gahunda nziza izafasha abantu bahungabanijwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ngo kuko ari inzira yo gukira iryo hungabana. Yakomeje ashimira Minsiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburere Mboneragihugu (MINUBUMWE) kubera ibikorwa by’iyi gahunda yohereje mu Karere ka Gicumbi iyinyujije mu Mufatanyabikorwa witwa “MIZERO CARE ORGANIZATION, aboneraho umwanya wo guha ikaze ubuyobozi bwa MIZERO CARE ORGANIZATION no kubashimira umusanzu bazaniye Akarere, abizeza ubufatanye busesuye kandi igihe cyose.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka GICUMBI Madamu UWERA Parfaite atanga ubutumwa

Yanashimiye Abajyanama b’isanamitima bo muri uyu murenge bahuguwe kugira ngo bazayobore amatsinda, ashishikariza abaturage kuzajya birekura igihe bari mu matsinda y’Ubumwe n’Ubudaheranwa bashyizeho aho bazajya bakorana na MIZERO CARE ORGANIZATION mu rwego rwo kubafasha gutinyuka gusohora amarangamutima yabo ngo kuko ari yo nzira yonyine izafasha abafite ibikomere kubikira. Yashoje yakira ibibazo by’abaturage bari bitabiriye iyi nteko n’iki gikorwa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mizero Care Organization-2024

Mizero Care Organization-2024