Ku wa Gatatu, tariki 17, Nzeri, 2025, abarangije ibihano ku cyaha cya Jenoside bo muri Gicumbi basobanuriwe uruhare rwabo mu gukomeza kubaka Igihugu no kurinda ibyagezweho.
Ibi byagarutsweho mu biganiro bahawe bahurijwemo n’abahagarariye abarotse Jenoside byatanzwe na Mizero Care Organization (MoC) na MINUBUMWE ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere aho byibanze ku gusubiza mu buzima busanzwe abarangije ibihano ku cyaha cya Jenoside, uko abarangije ibihano bashaka ubufasha mu by’amategeko igihe bahuye n’ibibazo n’ubuzima bwo mu mutwe icyo ari cyo.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (DCI/RIB) mu karere ka Gicumbi, HARAGIRIMANA Sylvestre yabasobanuriye ko guhabwa igihano ku cyaha umuntu aba yakoze bigira umumaro wo gutuma arushaho kwitekerezaho ku byo yakoze kugira ngo amenye ingaruka zabyo anamenye uko yakwirinda kuzabyongera ndetse ashingiye ku ngingo ikubiye mu itegeko ry’umuryango ryasohotse mu 2024, yaboneyeho kubagira inama y’icyo bakora igihe bahuye n’ibibazo bagarutse mu miryango yabo birimo gusanga imitungo yarasesaguwe n’uwo bashakanye cyangwa gusanga uwo bashakanye yarabyaranye n’undi n’ibindi.
Ati “Hari itegeko rigenga abantu n’umuryango ryasohotse mu 2024, icyo mbivugiye ni uko ushobora kugera mu rugo ugasanga hari umutekano muke ushingiye ku mitungo, ukavuga uti aho kugira ngo dushwane reka turebe icyo itegeko riteganya, kuko usanga ingingo ya 170 y’iri tegeko yateganyije uburyo bwo guhindura imicungire y’umutungo w’abashyingiranwe, ukavuga uti wa mugore cyangwa mugabo we aho kugira ngo ngushinje ko washatse ibintu ntahari, dusezerane umutungo muhahano tugumane ibyo twari dufite ariko ibizakurikira buriwese azimenye.”
Muganga w’isanamitima muri MoC, INGABIRE Denise ubwo yasobanuraga iby’ubuzima bwo mu mutwe, yavuze ko ibibazo birimo Ihungabana, guhorana umutima ukurega no guhora ufite ipfunwe ry’ibyo wakoze biri mu bituma buhungabana bityo ko ari uruhare rwa buriwese kwita ku bimenyetso biranga izi ndwara kugira ngo yihutire gushaka ubufasha mu rwego rwo kubungabunga ndetse anatanga inama zafasha buriwese kugira ubuzima bwiza.


Ati “burya gutanga amakuru no kuvugisha ukuri mukerekana aho imibiri y’abazize Jenoside iri ntabwo biruhura gusa uwarokotse Jenoside ahubwo nawe wahemutse bituma kwa guhorana umutima ukurega bishira ukabasha kubohoka, ikindi nabasaba ni ukujya mukomeza kwitabira amatsinda y’Ubumwe n’Ubudaheranwa kuko abafasha gutuma musasa inzobe mukaganira kandi mukabana mu mahoro.”
Abarangije ibihano bagaragarije ibyishimo byabo kubw’ibiganiro bahawe binyuze mu gutanga ubuhamya bw’uko batekerezaga ko ubuzima buzakomeza kubasharira nibasohoka bavuye mu magorore bitewe nuko bumvaga ko batababariwe n’abo bahemukiwe ariko aho basohokeye bakaba barasanze ibyo bibwiraga binyuranye n’ibyo babonye.
HABYARIMANA Jean Bosco wagiye mu Igororero afite imyaka 27 mu 1995 akaza gusubizwa mu buzima busanzwe mu 2020 muri Nzeri yavuze ko kuri bo iyo bari mu magororero baba bafite ubwoba n’ ipfunwe ry’ibyo bakoze bumva ko na Leta itabitayeho ariko ahamya ko ashingiye ku masomo y’imyuga bigishwa bakiriyo n’ubufasha bahabwa nyuma banasohotse basanga baba bibeshya.



Yabikomojeho atanga ubuhamya bw’uko abayeho yishimye kuko yemeye icyaha yakoze agasaba imbabazi kandi akazihabwa uwo yahemukiye hamwe n’abandi bo muri sosiyete arimo babanye mu mahoro.
Ati “ngeze mu rugo byarancanze nibaza nti ndabigira nte, nyuma mfata icyemezo cyo gushaka umugore, mfata ikibanza nari mfite dushaka ibikoresho twubaka inzu dufashijwe n’Umuryango wa CARITAS wo muri Diyoseze ya Byumba kandi na Leta yaramfashije nkisohoka mbasha kubona ibikoresho (inkweto, imashini yo gutera umuti, igikombe cya karoti n’icy’amashu n’umurama wa beterave byo kwifashisha mu murima.”
Yongereyeho ati “Nkimara gutaha numvaga nishisha kubera icyaha nakoze, nibwo natumijeho Komite yose ya CARITAS hamwe n’uwo nakoreye icyaha musaba imbabazi, nawe arambabarira turabana neza turanafashanya muri byose no mu birori by’ubukwe bwanjye ni we wavuze imisango, muri rusange nanjye ndi umuturage nk’abandi nta bwoba nkigira.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa MoC, Mizero Iréné yasobanuriye abitabiriye ko iyi gahunda itagenewe gusa abarangije ibihano basubijwe mu buzima busanzwe ko ahubwo ari ukugira ngo habeho gufashanya ku mpande zombi bakomeze kubana mu mahoro buriwese ahabwe uburenganzira, nta wuhungabanye ndetse anibutsa ko abatashye badakwiriye gukomeza kugira impungenge z’ubuzima.
Ati’’ Iyi gahunda yo gusubizwa mu buzima busanzwe inagendana no kwita ku buzima bwo mu mutwe, iyo babahamagaye ngo mwitabire ibiganiro, hari abikanga ko bagiye gusubizwa mu magororero ariko umutima nusubire mu gitereko, twaje kuganira namwe kugira ngo tumenye ko icyizere cy’ubuzima kirimo kugaruka, ko mwakiriwe neza mu miryango yanyu kandi tunamenye uko mubanye n’abo mwasanze.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, NZABONIMPA Emmanuel yashimiye MoC na MINUBUMWE kubwo gutekereza gutegura ibiganiro ku bufatanye n’akarere ka Gicumbi byo gusubiza mu buzima busanzwe abarangije ibihano ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bibahuza n’Abarokotse Jenoside asobanura ko byaje bishimangira Ubumwe n’Ubwiyunge by’Abanyarwanda.
“Ni ryo pfundo ry’iterambere twifuza kuko twasanze utatere imbere mu gihe hakiri icyuho cy’Ubumwe, ndashimira abakorotse Jenoside bagize ubutwari bagahitamo kudaheranwa n’ibyabaye bakemera kubabarira.

Ibi biganiro kandi byaranzwe no kwidagadura, aho abari aho bagize n’umwanya wo kubyina indirimbo zirimo “Umutoza w’Ikirenga, Tuzazikurikiza Inama batugira” n’izindi barangajwe imbere na muganga w’isanamitima NISHIMWE Marthe.
Abagera ku 100 bari bitabiriye bahawe inama yo kwemera kwerekana no gutanga amakuru y’aho imibiri y’abazize Jenoside iri kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro, gusaba imbabazi, ndetse bashishikarijwe kuba ababyeyi beza baha uburere bukwiriye abana mu kubasobanurira amateka y’ibyabaye kugira ngo birinde banarwanye ko ibyabaye mu gihugu byakongera kuzabaho ahubwo bagahanira gushyira imbere gukomeza kubaka Igihugu kirangwa n’urukundo n’ubumwe.





















