
Umuyobozi w’Umuryango Mizero Care Organization, MIZERO Iréné yasabye ababyeyi kujya babwira abana babo amagambo meza abubaka kuko bituma umwana amenya agaciro afite.
Ibi yabivuze ku wa Gatatu, tariki 20 Kanama 2025 ubwo uyu muryango ku bufatanye na MINUBUMWE bari mu bukangurambaga ku buzima n’indwara zo mu mutwe, ingaruka, ibimenyetso mpuruza n’uburyo umuntu yabubungabunga. Ni mu biganiro bagejeje ku ntore ziri mu biruhuko n’ababyeyi babo mu karere ka Gicumbi.
Yagize ati “babyeyi kubakira umwana ubudaheranwa bijyanye n’imitekerereze, ni ukumubwira amagambo meza nka uri uw’agaciro, uzavamo intwari mwana wanjye, kubera ko bimwubaka.”

Abaganga b’isanamitima n’indwara zo mu mutwe batanze ikiganiro basobanuriye abitabiriye ko ubuzima bwo mu mutwe bumera neza igihe ibice bibugize birimo “imitekerereze, amarangamutima n’imyitwarire” nabyo bimeze neza, bafashije kumenya kandi uko umuntu yamenya uko ubuzima bwe buhagaze agendeye ku kureba ibimenyetso mpuruza biranga umuntu ufite ibibazo byo mu mutwe.
Bimwe mu bimenyetso basobanuriwe birimo: kudasinzira, gutakaza icyizere cy’ubuzima, kwivugisha mu nzira ugenda kandi uri wenyine, kutarya n’ibindi. Ubwo yari abajijwe icyakorwa mu rwego rwo kurwanya ihererekanya ry’ibikomere nk’ihungabana rikigaragara mu buzima bw’abana n’urubyiruko bafite ababyeyi bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muganga UMWALI Tamar yasobanuye ko icya mbere ari ukubanza kumenya ibiranga umuntu wahungabanye kugira ngo umenya nuko wamufasha.
Umwali yagize ati “ndagira ngo mbabwire ibi mubifate mu mutwe bizabafasha, mumenye ko umuntu si ikibazo ahubwo ikibazo ni ikibazo, bityo umuntu nakwita ikintu runaka ntukagire ikibazo kubera ko wowe uri umuntu wifitemo imbaraga n’ubushobozi zo guhangana n’ibibazo, ntabwo uri icyo kintu uwo muntu yakwise.”

Muganga w’indwara zo mu mutwe by’umwihariko ku buzima bw’abana, MIZERO Léon Prince yavuze ko abana bakwiriye kwigishwa kare iby’ubuzima bwo mu mutwe nk’uko bigishwa ayandi masomo mu ishuri kugira ngo bibafashe kumenya uko bita ku buzima bwabo bwo mu mutwe, uwo basaba ubufasha n’aho babukura igihe bagize ikibazo.
“Kwigisha no gusobanurira umwana amateka yaranze igihugu ni ngombwa kuko iyo bidakozwe bishobora kumushyira mu kaga ko kurwara uburwayi bwo mu mutwe nk’ihungabana mu bihe bitandukanye yaba akiri muto n’uko azagenda akura.”
Iyo ihungabana ritavuwe, rihinduka uruhererekane; kuripfundikira ntabwo birikiza, ahubwo birarikuza.
Umujyanama wa Komite nyobozi y’Akarere ka Gicumbi, MUKERARUGENDO Théoneste yashimiye MINUBUMWE na MoC uburyo badahwema kubaba hafi bakora ubukangurambaga bugamije gufasha abaturage kurushaho gusobanukirwa ubuzima bwo mu mutwe n’uburyo bwo kububungabunga kuko ari ibintu bikenewe kumenywa na buri muntu wese.
Ababyeyi n’abana bagaragaje ko bakurikiye ibiganiro binyuze mu isuzumabumenyi bahawe aho babajijwe ibibazo ku byo bari bamaze kumva nyuma hatangwa igihembo ku mwana wasubije neza ahabwa umupira w’amaguru azajya akinana na bagenzi be ku ishuri.



